Baislam mwirende abagome n'abagambanyi b'idini y'Imana bitaje akarimi keza ariko... from Abdu Latwif
Noozly, Social News since 2009
Top Searches
Movies
Sports
Video Games
Bands
Search

Back to IGAs News




Comments

"Baislam mwirende abagome n'abagambanyi b'idini y'Imana bitaje akarimi keza ariko..."

Comments


Baislam mwirende abagome n'abagambanyi b'idini y'Imana bitaje akarimi keza ariko ibyo bavuga ataribyo biri kumitima yabo ahubwo bagamije amacakubiri yo gucamo abaislam ibice nonde ndabasabako mwese mwirinda kandi mukitegereza aho muyura naho mugana

Ni kubwi byorero babandi birukanwe mumuryango w'abaislam mu Rwanda kubera ubugome bwabo n'ubugambanyi bagiye gutangiza umuryango wo gusenya AMUR bakaba barawise AL-AMAR uwo murano rero ngo barifuza gukora ibikorwa binyuranye ndetse byinshi muribyo biri munshingano za AMUR

Ni kubwibyo baislam murabe maso kuko bariya bacanshuro barashaka ko abaislam basubiranamo bakicana kubera inyungu zabamwe ndetse ninyota y'ubutegetsi yabamwe muribo batemerako ubuyobozi butangwa na Allah abo bantu rero mubirinde kuko ntibashakira abaislam bo mu Rwana amahoro

Ikindi turasaba izego za Leta hamwe n'iza Police nazo kuba hafi murwego rwo gucunga umutekano w'abaislam kuko bariya bantu barashaka kuba imbarutso y'amakimbirane mubanyarwanda bari bifitiye amahoro

kwisonga ryibi bintu byose biri gutegurwa hari Ex Mufti ndetse na Sheikh Sindayigaya Moussa Twaha unyotewe n'intebe y'ubuyobozi.

Mureke mbahe akanya musome inyanzuro y'amanama baherutse gukora maze musome imigabo n'imigambi yobyi bifuza gukora nabashaka kubikora abo aribo ndetse n'ibikubiye mu nama Nyungurana bitekerezo bakoze kuwa 22/07/2012 yariyobowe na Alimas hamwe na Dayan

INAMA:
INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU ISHINGWA RY’UMURYANGO AL-AMAL N°: 01-2012/AG/RMCOSD
Itariki inama yabereyeho 22 Nyakanga 2012 Isaha inama yatangiriyeho 15:00 Isaha inama yarangiriyeho 19:45

Aho yateraniye Muri Restaurant T2000

Abitabiriye Inama

(Murebe ku mugereka w’iyi nyandikomvugo)

Ibiri ku murongo w’ibyigwa

No Ibyigwa
1 Ugusobanura impamvu y’ishyirwaho ry’umuryango “Al Amal”
2 Kwiyemeza kuba abanyamuryango
3 Ibiteganyijwe mu bihe biri imbere
4 Kungurana ibitekerezo
5 Ubusabane bw’ iftar

Ibyemezo by’Inama

Imyanzuro y’inama Usabwa ikurikirana ry’ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro Itariki ntarengwa yo kuwushyira mu bikorwa

4. Nyuma y’isobanurampamvu y’aho igitekerezo cyo gushinga umuryango cyavuye, izina ryawo, intego, ibikorwa byihutirwa umuryango uzakora, inzego zawo, icyerekezo, intego rusange n’indangagaciro by’umuryango Al-Amal, Bwana Alimas HAKIZIMANA yakiriye ibibazo n’ibitekerezo byavuyemo imyanzuro ikurikira:

1.1. Izina rizongera riganirweho neza mu zindi nama zizakurikira.

1.2. Mu bikorwa byihutirwa havuzwe byinshi bigomba gutekerezwaho, muri byo harimo, gusura abarwayi barembye ariko bafite uburwayi butazakira (palliative care), gukora ibarura ry’abayisilamu mu Rwanda, gutangiza amashuri y’incuke n’amato, n’ibindi. Inama yanzuye ishyiraho akanama kagomba gutegura gahunda y’ibikorwa by’igihe cy’imyaka itatu nibuze, iyo gahunda y’ibikorwa ikazigwaho mu nama rusange itaha.

1.3. Ku nzego z’umuryango hifujwe ko hazashirwamo za departments zishinzwe akazi ka buri munsi, ibyo bikazakorwa hamaze kuboneka ubushobozi, muri iki gihe imirimo yose iraba ikorwa n’ubuyobozi bw’agateganyo bwifashisha uwariwe wese bubonako afite ubushobozi mu banyamuryango mu gikorwa gikenewe gukorwa.

1.4. Hifujwe ko mu cyerekezo cy’umuryango hakongerwamo ijambo icyizere bityo vision yawo igahinduka ‘’Kuba umuryango w’icyitegererezo mu gutanga igisubizo n’icyizere ku mibereho myiza n’iterambere rirambye bishingiye ku ndangagaciro ziranga idini ya Islamu’’.

2.1 Kwiyemeza kuba abanyamuryango: abari mu nama bose bemeye kuba abanyamuryango.

3.1 Ibiteganyijwe mu bihe biri imbere:
- Gushaka ibiro by’umuryango Al-Amal;

- Gushaka uburyo hakuzuzwa ibyangombwa bizafasha mu isaba ry’ubuzimagatozi;
- Gutekereza ku bikorwa bito bidasaba amikoro manini byafasha Umuryango kumenyekana no kuzabasha kugera ku bikorwa binini;

- Gufungura urubuga rwa internet rw’Umuryango kandi byaba byiza hakabamo n’ipaji y’icyarabu kuberako imiryango ahanini Al-Amal izakorana nayo ari iyabarabu;

- Abanyamuryango bemeje Komite nyobozi y’agateganyo igizwe n’aba bakurikira:
Bwana Alimas HAKIZIMANA: Perezida;
Sheikh Ahmed IYAKAREMYE: Visi-Perezida;
Ir Dayan MPONGENDAME: Umunyamabanga mukuru;
Bwana Hamidu BICAHAGA: Umujyanama

Inama yunguranye ibitekerezo ku bindi bikurikira:
4.1 Inama yemeje ko umubare w’abanyamuryango waba ukomeje kuba abantu 30 b’ibanze bari babashije kwishyira hamwe, ahubwo uwo mubare ukazagenda wiyongera bijyana n’uburyo Umuryango ugenda ukura;

4.2 Bitewe n’ingingo zikomeye zizigirwa mu nama itaha, hemejwe ko Inama izaterana ku tariki ya 05 Kanama 2012, ikazabera ku Kacyiro kwa Sheikh Mussa GATETE kuva satatu za mugitondo kugeza ku mugoroba (iftar izatangwa na Sheikh Mussa GATETE)

4.3 Mu bizashyirwa ku murongo w’ibyigwa harimo:
- Kunonosora itegeko shingiro ry’Umuryango Al-Amal ;
- Kunonosora gahunda y’ibikorwa

4.4 Gufungura e-mail groupe yahuza abagize Umuryango Al-Amal

Abayishyizeho umukono

Amazina Imirimo ashinzwe Umukono
1. HAKIZIMANA Alimas Perezida w’agateganyo

2. BICAHAGA Hamidu Umwanditsi w’Inama


Abitabiriye inama

Amazina Telefoni E-mail

1. GUMIRIZA Badrou 0788674409 badrou2020@yahoo.fr
2. MBARUSHIMANA Sulaiman 0788520337 sulaï2020@yahoo.fr
3. NTAWURUHUNGA ISSA Hassan 0788459229 issa03@gmail.com
4. ALLY NURU 0788898729 alainrumuri@yahoo.fr
5. BICAHAGA Hamidu 0785251344 hbicahaga@bnr.rw
6. IYAKAREMYE Omar Suleiman 0783054487 omaishas@yahoo.com
7. SINAYIGAYA Musa 0788308436 moussa200211351@yahoo.com
8. Idris Abdul MITSINDO 0786877646 -
9. Sheikh GATETE Musa 0788566781 gatetemussa@yahoo.com
10. IDRISSA Octave 0782738216 Idocta10@yahoo.fr
11. SINDAYIGAYE Abdoul Madjid 0788579095 abdulmag@yahoo.fr
12. NDAYISABA Hemed 0788708030 hndayisaba@gmail.com
13. Sheikh IYAKAREMYE Ahmed 0788436501 aiyakaremye@yahoo.f
14. Dr HABIMANA Hassan Ali 0788436501 habimana_7@yahoo.fr
15. BYABAGABO Abubakar 0788644621 abubabutty@gmail.com
16. GAHUNGU Faradji 0782760051 gafar2002@yahoo.fr
17. Alimas HAKIZIMANA 0788573774 vikash2030@yahoo.fr
18. Ir Dayan MPONGENDAME 0788451618 pdayan86@yahoo.fr
19. Haji KAYUMBA Hassan 0782882747 -
20. UWITONZE Nasira 0788565161 uwitonze2000@yahoo.fr
21. MBONYUMUVUNYI Radjab 0788764149 radjab22@yahoo.fr
22. MBONYINTWARI Ayoub 0788419148 meridianservices2020@yahoo.com
23. MUKABALISA Madina (Hadjat Mama Shaffy) 0788303737 mamashaffy@yahoo.fr
24. UWAMAHORO Chadia 0786040575 chadiauwamahoro@yahoo.com

Abatitabiriye inama bagombaga kuba bayirimo

Amazina Telefoni E-mail

1. Me Mussa MASUMBUKO 0788598719
masumbukomoussa@yahoo.fr

2. UMUTESI Nasla Liliane 0788462326 umuliliane@gmail.com

3. UMULISA Husna 0788559021
4. UWAMWEZI Diane 0788490505
5. Dr BARUSHIMANA Djibrilu 0788575656
6. Sheikh KABIRITI Asoumani 0788
7. Haji KAREMERA Abdou 0788306359




INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU ISHINGWA RY’UMURYANGO
AL AMAL
Kigali, 22 Nyakanga 2012
Presenters: Alimas & Dayan
IBYO TUZA KUGANIRAHO

Impamvu y’iki gitekerezo
Izina ry’umuryango
Icyo tugamije kugeraho
Ibikorwa by’ingenzi byihutirwa
Uko duteganya kubigeraho
Inzego zigize umuryango
Vision, mission, values
Ibibazo n’ibitekerezo

IMPAMVU Y’IKI GITEKEREZO

Ubuyisilamu, iterambere ry’u Rwanda n’iterambere ry’isi
Ubukene bukabije (imishinga y’iterambere, cooperatives & IGAs
Kubura imibare ifatika yafasha mu igenamigambi (statistics,
Ubushobozi bucye mu byo kwivuza(MUSA, clinique,…;
Uburezi butajyana n’isoko ry’umurimo (TVET policy,…)
Gutoza urubyiruko kwihangira imirimo
Ivugabutumwa n’iterambere ry’isi, science et technologie(ICT, moyens audio visuels,

Inshingano kuri twe zo gushaka ibisubizo!

“Muterane inkunga mu byiza no kuganduka, ntimuzaterane inkunga mu bibi n’ubugizi bwa nabi…” Qur’an 5:2

IZINA RY’UMURYANGO
AL AMAL
“Rwanda Muslim COmmunity for Social Welfare and Sustainable Development” RMCOSD – AL AMAL
“Umuryango wa Kislamu Ugamije Imibereho myiza n’Iterambere Rirambye mu Rwanda”
Moslem Action for Social Welfare and Sustainable Development”.
“ MASD- Al-Amal ”
ICYO TUGAMIJE KUGERAHO

INTEGO ZACU
•Guharanira iterambere rirambye;
•Guteza imbere uburezi n’imibereho myiza;
•Guteza imbere ibwirizabutumwa n’umuco wa Kislamu;
•Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda
Gushinga ibigo by’uburezi no guteza imbere imyuga
kwita ku birebana n’ubuzima (gushyiraho amavuriro n’ibigo nderabuzima,gufasha abatishoboye mu birebana no kwivuza (mutuel de santé),…
Kwimakaza ibiganiro bigamije umuco w’amahoro
n’ubworoherane.
Gukoresha ikorana buhanga, sciences n’iterambere isi igezeho mu kwamamaza idini ya Allah
IBIKORWA BYIHUTIRWA BIZIBANDWAHO…
Gusura abari mu bibazo no kubaha ubufasha (impunzi,abarwayi,…)
Kwigisha mu bigo by’amashuri ibirebana n’ubumwe n’ubwiyunge mu buryo bwa Kislamu
Kwigisha abanyeshuri/urubyiruko kwita ku bidukikije
Gutegura imishinga yo kubaka amashuri mato,ayisumbuye, ayimyuga n’aya kaminuza.
Gutegura imishinga ibyara inyungu (kubaka inzu z’ubucuruzi,…) izafasha umuryango kugera ku ntego zawo.

Cont’d 1
Gufasha abagenerwabikorwa gutegura imishinga itandukanye yababyarira inyungu (ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi,…) Kurwanya ubukene
Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko urwize n’urutarize
Mutuel de santé pour differents groupes cibles
Radio,Televiziyo n’ikinyamakuru(Bizatekerezwaho mu gihe kirekire)
Gufasha abana b’abakene kubona ibikoresho by’ibanze by’ishuri

Cont’d 2
Compaigns muri Domaines zinyuranye, muri zo twavuga:
One Package Compaign (Bisobanuye ko tuzagira Packages zinyuranye, nk’ iya MUSA, ibikoresho by’ishuri ku mwana umwe, kwita k’umurwayi umwe, …

Tuzabigeraho dute ?
•Imisanzu y’abanyamuryango;
•Impano n’imirage;
•Inkunga zitangwa n’abantu kugiti cyabo;
•Ibikorwa by’umuryango bibyara inyungu;
•Inkunga z’indi miryango yaba iyo mu Rwanda
cyangwa iyo mu mahanga;
•Mu nzego za Leta;
•Amaturo atangwa n’abayisilamu

INZEGO ZIGIZE UMURYANGO
INTEKO RUSANGE
Inama y’ubutegetsi (Pres, V/Pres, Secr, 3 Comm,Ex Sec
Ubunyamabanga Nshingwabikorwa

Vision
‘’Kuba umuryango w’icyitegererezo mu gutanga igisubizo ku mibereho myiza n’iterambere rirambye bishingiye ku ndangagaciro ziranga idini ya Islamu’’

Mission:
Umuryango uharanira imibereho myiza n’iterambere rirambye ubinyujije mu gufasha abaturarwanda bazagerwaho n’ibikorwa byawo kugira uruhare mu byo bakorerwa , no kubakorera ubuvugizi imbere no hanze y’igihugu.
Indangagaciro z’umuryango
Ubukorerabushake (Voluntarism)
Ubunyangamugayo ( Integrity)
Gukorerahamwe (Teamwork)
Kunoza inshingano (Effectiveness & Efficiency)
Gukorera mu mucyo ( Transparency )
Discipline

K’uburyo burambuye, bisobanuye muri statuts

Kubera iki mwatekerejweho muri uyu mushinga?
Mufite ibisubizo by’ibi bibazo byose twavuze:
Uruhare/inshingano byacu mu kubaka umuryango wa Kislam.
Ubushobozi bwa buri umwe ku giti cye (education, experience, …
Ubushake (gukunda kuboneka mu bikorwa bya Kislamu,…)
Indangagaciro
Murakoze !!!!!!!!

-Abdu Latwif

comments powered by Disqus

(C) 2012 World Life Networks, LLC | Contact & Support | FAQ | Advertise

API: Archiver API

Member Sites: Animals I Love | Archiver | Birthplace | Cab Dialer | Life Social | QR Maker | VBX Connect | What's Public | Public IP | TXT by E | Noozly | Restate It | Web Navigator | Secure Password Maker | Current Time | Appaholic | If You Will It Jobs | Grocery Deals | 2 Things I Love | Things You Say To Your Best Friend

Member Content Sites: She Look Dumb | Stuff My Mom Texts

Sites You Should Visit: Biz Scrambler | Apps Over Easy Inc. | Website Thumbnails by PagePeeker.com

If you would like more information about your choices as it relates to advertising and behavioral targeting, Click here

Creative Commons License

Information provided in part by Status.net sites and Identi.ca.
Status.net and Identi.ca content and data are available under the Creative Commons Attribution 3.0 license.
Definitions and suggestions






Warning: Unknown: open(/home/content/82/8665882/tmp/sess_3cvki5pqdn952eu9htblvua9r3, O_RDWR) failed: No such file or directory (2) in Unknown on line 0

Warning: Unknown: Failed to write session data (files). Please verify that the current setting of session.save_path is correct () in Unknown on line 0